Ushobora kuba wari warakabonye ku nyubako runaka,ku kivuga cy’indege, cyangwa karaguciye mu maso ntubyiteho, cyangwa ukibaza akamaro kako ukabiburira igisubizo, uyu munsi ndagirango usobanukirwe n’agakoresho kitwa Windsock!

Abakoresha ururimirw’igifransa bakazi nka  Manche a Air cyakora mumbabarire sinzi neza uko bakita mu Kinyarwanda, ubindusha yabimbwira!

Mu by’ukuri windosock nk’uko mukabona ku mafoto ni agakoresho  kameze nk’umutemeri gatoya ariko gafite akamaro kanini cyane ku bibuga by’indege, kubera ko nk’uko mushobora kuba mubizi, kugirango indege iguruke cyangwa imanuke ku butaka ikintu cyitwa umuyaga cyitabwaho cyane n’aba pilotes b’indege, windsock rero ibfasha mu buryo bwihuse kumenya icyerekezo cy’umuyaga uri ku kibuga ndetse n’ikigereranyo cy’umuvuduko uwo muyaga ufite, ayo akaba ari amakuru y’ingenzi cyane ku mupilote w’indege uwariwe wese kandi igihe cyose.

N’ubwo hari irindi koranabuhanga riba rikoreshwa ku kibuga no mu ndege zigezweho uyu munsi ryo kumenya aya makuru, ariko siko ibibuga bigwaho indege byose biba bifite iri koranabuhanga, dutanze urugero nko mu Rwanda, murabizi ko igihugu gifite ibindi bibuga bishobora kugwaho utudege dutoya na za Kajugujugu, hirya no hino mu gihugu: i Huye, Bugesera, Musanze,n’ahandi, uretse ikibuga cya Kamembe kizwi mu rwego mpuzamahanga.

Aha hose mvuze rero  hashobora kuba hatari ikoranabuhanga rihambaye nk’iryo ku kibuga cya Kanombe i Kigali cyangwa ugasanga hari n’aho ritari, icyo gihe rero bisaba ko umupilote mugihe arimo kuhagera abanza guterera akajisho kuri iriya windsock kugirango ahite amenya neza icyerecyezo cy’umuyaga ariko anamenye niba ari na mwinshi(wihuta cg utihuta), ibyo bikamuha ishusho y’icyerecyezo ari buturukemo amanura indege ye kuri icyo kivuga cyangwa se ayigurutsa

Nk’uko mubibona rero windsock igira amabara agenda asimburana yera n’atukura,ibi nabyo rero bikaba bivuze iki?:

Bivuze ko buri gice cy’ibara gisobanuye umuvuduko runaka w’umuyaga unyura muri iyi windsock,buri gace kakaba gasobanura umuvuduko wa 3 knots.

Mu busanzwe 1kt ingana na 1,852km/h, ubwo rero 3 kts zikaba zingana na 5.5 km/h gusa ku byerekeye indege ,ingero z’imivuduko akenshi zibarwa muri knots.

Umuyaga wa 5knots winjira muri windsock

Iyo nta muyaga uhari Windsok iba itendera kuri ka kuma ishinzeho, ireba hasi ariko uko umuyaga agenda uyinjiramo  niko igenda irambuka  biva kw’ibara ritukura bijya ku ry’umweru, ubwo ni ukuvuga ko iyo agace ka mbere  gatukura gatambitse utundi dukurikiyeho tureba hasi, ubwo uwo muyaga uba fite umuvuduko wa 3 kts, twaba ari duce 2 dukurikiranye, ubwo umuvuduko ukaba ari 6kts, gutyo gutyo bigakomeza umuyaga waba mwinshi ikarambuka yose niba yari igizwe n’uduce 5 ubwo urumva ko umuvuduko ari 15kts kuzamura, ibyo bituma umupilote w’indege amenya uko yitwara ku muyaga wa 15kts, cg urenzeho.

Gusa windsock siyo yonyine yiringirwa mu kumenya aya makuru, nababwiye ko andi yisumbuyeho aba pilotes bayakura mw’ikoranabuhanga riba mu ndege cg se bakaba bayahawe n’abayobora indege bari ku butaka, cyane cyane ko ku bibuga by’indege haba hari ibyuma bifata bene ibyo bipimo bikanabitangaza nibura buri minuta itarenze 30 hiyongereyemo n’amakuru y’uko ikirere cyifashe muri rusange.

Ushobora kwibaza uti ese mw’ijoro iyo windsok iboneka ite?

Igisubizo ni uko aho ishinze akenshi iba ifite amatara ayimurikiye cyangwa ayimurikamo imbere mu buryo umupilote wese ari bubashe kuyibona, gusa si hose kuko ibibuga byose siko indege zibigwaho na nijoro, hari ibikora ku manywa gusa nijoro bigafunga, ubwo rero ku manwa ayo matara ntago aba akenewe.

Ikindi wakwibaza ni ukuvuga ngo ese umupilote ugiye kugwa ku kibuga runaka ari ubwa mbere, atazi aho ishinze, azaba afite umwanya wo kuraranganya amaso ayishakisha??

Aha naho nagusubiza ko windsock zidashyirwa aho zibonye hose ku bibuga by’indege, akenshi usanga hari ahantu hazwi zishobora gushyirwa kandi haba hazwi n’abari buyikenere, ikindi ni uko aba pilotes baba bafite icyo nagereranya n’ama cartes(maps) y’ibibuga bari bugweho ashushanyijeho buri kintu umwanya kigiye kirimo,harimo n’izi windsocks, ku buryo ajya kuhagera ahi neza ko ari buyibone(naramuka ayikeneye) mu ruhande uru n’uru rw’umuhanda bagushaho indege uzwi nka  runway, Aha ariko reka mbabwire ko mu mvugo za aviation, ibi nise maps siko byitwa ahubwo byitwa “Airport Ground Charts”

Ground Chart y’ikibuga mpuzamahanga cya Kigali inerekana aho windsok 2 zacyo zishinze

Ngibyo ibisobanuro by’ingenzi kuri windsocks muri rusange kandi nizera ko byabashimishije,nanababwira ko niba hari icyo udasobanukiwe neza, cyangwa ikindi ufiteho amatsiko wanyandikira kuri [email protected]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *